KUTABYARA: IMWE MU NGARUKA ZATERWA N’ISUKU NKEYA MU GIHE CY’IMIHANGO

Abangavu cyangwa abagore bashobora kugira uburwayi buterwa n’udukoko, buzwi nka infection mu ndimi z’amahanga, dufata imyanya ndangagitsina yabo biturutse mu gukoresha udutambaro dusa nabi mu gihe cy’imihango, kwambara udukoresho bibinda igihe kinini, kudahindura udutambaro twabugewe mu gufata amaraso buri masaha ane, kudutizanya, n’ibindi.

Igihe ugize isuku nkeya mu gihe cy’imihango ukandura udukoko dutera uburwayi mu myanya ndangagitsina, bishobora kugera no mu miyoborantaga y’umugore ndetse no kuri nyababyeyi, bityo tukahangiza bikaba byakuviramo ubugumba cyangwa se kutabyara.

Ni byiza kwita ku isuku mu gihe cy’imihango kugirango twirinde ingaruka zose zaturuka ku isuku nkeya.

Spread the love

Post Navigation

Name*Email*Leave ReplyYour email address will not be published. The fields with (*) are required.

Share Your Thoughts

Related Post

Isuku mu gihe cy'imihango
IBYO UMUBYEYI WONSA AGOMBA KWITAHO
Developmental milestone